Ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, Nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano y'inkunga ya Miliyoni 91 z'Amayero ni ukuvuga asaga Miliyari 118 z'Amafaranga y'u rwanda zifashishwa mu nzego z'ubuzima.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe naho ku ruhande rw’u Bufaransa akaba yasinywe na Arthur Germond, Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa cy’Iterambere.
Bimwe mu bikorwa remezo byo mu rwego rw’ubuzima bizakorwa hifashishijwe iyo nkunga, harimo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda, yo kuba ihuriro rya serivisi z’ubuvuzi mu Karere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko kuvugurura ibyo bitaro bya Ruhengeri, bizatuma abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza, yaba abo mu Ntara y’Amajyaruguru, abo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko, ndetse n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri iyo nkunga, Miliyoni 75 z’Amayero (asaga Miliyari 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), ni yo azakoreshwa mu kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri, naho Miliyoni 16 z’Amayero akoreshwe muri gahunda zo kubaka ibikorwa remezo by’iterambere, mu nzego zinyuranye mu Turere 16 tw’u Rwanda.
Biteganyijwe ko kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri bizatangira mu 2024, bikazarangira nyuma y’imyaka itatu, aho umubare w’ibitanda uzongerwa bikava kuri 320 bikagera kuri 550, ndetse hanashyirwemo ibikoresho bigezweho bizatuma hatangwa serivisi nziza.
Like This Post? Related Posts