• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo bavuga ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC cyabirengagije kikanga kubahera ku gihe amafaranga y'ingurane y'ibyangijwe ubwo hanyuzwaga imiyoboro y'amazi.

Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuga ko mbere yuko iyi miyoboro y'amazi itangira kuhanyuzwa, ubuyobozi bwa WASSAC bwabanje kubaganiriza bubizeza ko buzabaha amafaranga mbereye yuko ibirimo Ubutaka n'imyaka, ibiti bitandukanye birimo iby'imbuto birandurwa.

Basaba ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi ndetse n'ubw'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC kubakurikiranira ikibazo cyabo bakishyurwa kuko ibyangijwe byari bibatunge iminsi ikisunika.

Umuturage uri mu bangirijwe imyaka yarimbuwe ahashyizwe ikigega gifata kikanakwirakwiza amazi, avuga ko nubwo batarwanya iterambere n'ibikorwa remezo atakwirengagiza ku masezerano bagiranye na WASSAC.

yagize ati" Twatanze ibyangombwa byacu by'ubutaka, amarangamuntu kugirango bakureho ubuso bw'ahagomba gucishwa imiyoboro y'amazi. Ntiturwanya ibikorwaremezo n'iterambere ariko nabo ntibashake kutuzinzitsa ngo batwambure".

NGAMIJE Alexandre, Umuyobozi wa WASSAC mu karere ka Rusizi yemereye BTN ko aba baturage batarishyurwa bitewe nuko hataremezwa urutonde rw'abazishyurwa gusa abizeza ko bazishyurwa mu gihe gito gishoboka.

Agira ati" Turaza kubabariza kuko twamaze gutanga raporo".

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi ku birebana n'iki kibazo buvuga ko bagiye kugikurikirana bakishyurwa bitarenze mu mperza z'ukwezi k'Ukuboza 2023 nkuko BTN yabitangarijwe na NDAGIJIMANA Louis MUNYEMANZI, umuyobozi w'akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Ati" Iki kibazo tugiye kugikurikirana kandi ndabizeza ko bitarenga uyu mwaka batarishyurwa".

Iyi miyoboro y'amazi yatangiye kuhacishwa muri 2020 kugeza magingo aya aba baturage bakaba batarahabwa n'ifaranga rimwe.

Ni inkuru ya AKIMANA Erneste/BTN TV

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments