Sébastien Bazin ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), iri kubera i Kigali.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku mishinga u Rwanda rufitanye n’ikigo Bazin ayoboye ndetse n’andi mahirwe y’ishoramari ashoboka nkuko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibitangaza dukesha iyi nkuru.
Iki Kigo cy’Abafaransa, Accor kiri mu mushinga wo kuvugurura Umubano Hotel, imwe mu zahoze zihagazeho mu mujyi wa Kigali mu myaka yashize ikaza gusubira inyuma bitewe n'imucungire mibi nyuma y’uko Leta ya Libya yari ifitemo imigabane ibigenzemo gahoro.
Biteganyijwe ko iyi hoteli ibikorwa byo kuyivugurura bizasozwa mu 2025, ikaba imwe mu zigezweho muri Kigali. Izitwa Mövenpick Hotel, rimwe mu mazina ya hoteli zicungwa na Accor.
Iki kigo, Accor kandi nicyo cyegukanye gucunga Mantis Kivu Queen Uburanga, hoteli ikoze nk’ubwato iri mu kiyaga cya Kivu.
