• Imikino / FOOTBALL

Muhire Kevin ukina hagati mu ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yavuze ko bo bakira ibyo umutoza abahaye mu myitozo batitaye kubyaribyo bo bakabikoresha mu kibuga .

Mu kiganiro n'itangazamukuru cyabaye kuri uyu wa Kane umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n'ikipe y'igihugu y'uRwanda Muhire Kevin yavuze ko biteguye neza imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'isi, kandi ko abona icyizere gihari asaba abanyarwanda kubizera no kuzaza kubashyigikira , ubwo bazaba bahanganye na Zimbabwe na Afurika y'epfo, mucyumweru gitaha.

Gusa ariko uyu musore yabajijwe no ku myitozo idasanzwe bamaze iminsi bakoreshwa n'umutoza Torsten Frank Spittler, imyitozo yavugishije abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, Muhire Kevin kuri iyi ngingo yavuze ko bo icyo bakora ari ugukoresha mu kibuga ibyo bigishijwe n'umutoza batitaye ngo ni ibiki , mu magambo ye Kevin yagize ati "Yoga ntabwo ariyo ijya mu kibuga ,yoga niyo kuri hotel bisanzwe ntabwo ariyo ijya mu kibuga , imyitozo yakoresha iyariyo yose ,uko yaba imeze kose twebwe turakora , kandi ndumva nta nikibazo kirimo kuba twakora yoga cyangwa ikindi icyaricyo cyose ,icyingenzi ni uko dukora ibyo yatubwiye kandi bikagenda neza .


Benshi mu banyarwanda ntibumva icyo iyi myitozo izafasha Amavubi mu kibuga 

Kuwa kabiri w'ikipe cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga z'ishyirahamwe rya'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA hagiyeho amafoto y'imyitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi, aya mafoto yagaragazaga abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari mu gikorwa kizwi nko kumedita gisanzwe kizwi kubayobocye b'idini ya Boudhism bazwi nkaba Boudhist.

Ayo mafoto akimara kujya hanze yahise atangira guhererekanywa hose ku mbuga nkoranya mbaga ndetse yewe benshi bagaragaje ko batishimiye imyitozo uyu mutoza arimo gukoresha, kuko ngo batabona icyo izafasha abakinnyi mu mukino , Amavubi amaze igihe kinini atitwara neza kuburyo akantu kose kayabayeho kareberwa mu ndorerwamo itari nziza, kuko benshi bamaze kuyafata nkaho gutsindwa ari ibisanzwe.


Bene ibi bikorwa bimenyerewe ku bayobocye ba Boudha 


Niyigena Clement arimo kumedita 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments