• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri stade Huye, yitegura umukino wa Zimbabwe, imyitozo yakozwe n'abamwe mu bakinnyi bashya .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yahagurutse mu mujyi wa Kigali ,yerekeza mu karere ka Gisagara ,aho icumbitse yitegura umukino w'umunsi wa mbere nuwa kabiri ,  mu gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi cya 2026, kizabera muri Canada , Mexico na Leta zunze ubumwe za Amarica.

Abasore ba Torsten Frank Spittler, bakaba kumugoroba bahise bakora imyitozo ya mbere kuri Stade Huye bazakiniraho , mu bakinnyi bahagurukanye niyi kipe harimo umusore mushya Hendrick Yves Mutamuliza ,umusore ukinira ikipe ya Racing White Daring Molenbeek ,ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'uBubiligi , uyu musore ukina inyuma kuruhande rw'ibumoso, akaba ari umwe mubakinnyi ba banyarwanda bavukiye iburayi, bemeye kuza gufasha igihugu cyabo .


Hendrick Yves Mutamuliza yakoze imyitozo ya mbere mu mwambaro w'Amavubi 

Uretse Hendrick ,hari n'abandi bakinnyi bakoraga imyitozo yabo ya 2, nka Manzi Thierry , Sibomana Patrick na Hakim Sahabu ,bageze mu Rwanda ku munsi wejo , uretse abo bamaze kugera mu mwiherero ,hategerejwe Imanishimwe Emmanuel  Mangwende , Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur ,bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu mugoroba .

Hategerejwe kandi abandi basore barimo nka Musabyimana Thierry, ukinira Le Havre mu Bufaransa, nawe akaba ari ubwambere ahamagawe , hategerejwe kandi Bizimana Djihad captain wiyi kipe, ukina mu cyiciro cya mbere muri Ukraine na Mutsinzi Ange ukina muri Noruveje , Amavubi arakira Zimbabwe taliki 15 Ugushyingo 2023 mbere yo kwakira Afurika y'epfo taliki 21 Ugushyingo uyu mwaka .


Hakim Sahabu ni umwe mu bakinnyi bamaze kwemeza abanyarwanda nubwo akiri muto




Ntwali Fiancle umuzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi 


Ubu Amavubi afite abakinnyi 4 bakina inyuma ibumoso 










Amafoto: FERWAFA 







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments