• Imikino / FOOTBALL

Maxime Wenssens ,Umuzamu w'ikipe ya Royal Union Saint Gilloise yageze mu Rwanda aje gukinira Amavubi imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo  byamenyekanye ko uyu musore yageze mu Rwanda, aho yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino 2 ya Zimbabwe na Afurika y'epfo, uyu musore akaba yiyongereye kuri Thierry Musabyimana na Hendricks Yves Mutamuliza ,nabo bahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Maxime Wenssens asanzwe Akinira ikipe ya Union Saint Gilloise iri ku mwanya wa mbere muri Shampiona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi nubwo atarabasha kubona umwanya wo gukina , Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ,mu kiganiro yagiranye n'itangazamukuru ku wa kane w'icyumweru gishize, yavuze ko ntabandi bakinnyi azongeramo, kuko umubare yahamagaye atemerewe kuwurenza , gusa ariko nyuma yo kubura kwa York Rafael ufite imvune ,byabaye ngombwa ko Mugunga Yves na Elie Tatou basezererwa ,kugirango abongewe mu ikipe y'igihugu babone umwanya .


Maxime Wenssens yamaze kugera i Kigali aje gukinira Amavubi 

Amavubi amaze igihe atitwara neza, ndetse uwabaza igihe aherukira intsinzi byagorana ku byibuka kuri benshi , muri iyi myaka ubona ko hashyizwe imbaraga mu gushaka abanyarwanda bavukiye cyangwa bakuriye ku mugabane w'iburayi bakina umupira w'amaguru, ngo baze gutanga umusanzu wabo ariko ubona imbaraga zishyirwamo zidahagije .


Ni umukinnyi umaze igihe adakina nyuma yo kumara hafi imyaka 2 nta kipe afite,niyo ariko akaba arabona umwanya wo gukina  

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments