Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, Nibwo mu karere ka Rwamagana umugabo yapfuye atewe ibuye mu mutwe.
Ibi byamenyekanye ubwo mu mudugudu wa Kadasumbwa akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire akarere ka Rwamagana, umusore witwa Sibomana Gilbert usanzwe ari umunyarugomo yishe Rutaganira Jean de Dieu amukubise ibuye mu mutwe.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera yapfiriye, bavuga ko nubwo batabonye aba bombi bashwana mbere yuko nyakwigendera apfa, uyu musore ukekwaho kwica mugenzi we asanzwe ari umunyarugomo yakundaga guteza akavuyo rimwe na rimwe agakunda kurwana akanakomeretsa.
Uyu Sibomana ukekwaho kwica mugenzi we, si ubwambere afungiwe urugomo , gukubita no gukomeretsa kuko nubundi mu minsi mike ishize yari afunze agafungurwa nabwo akurikiranyweho iki cyaha.
Aya makuru y'urupfu rwa Rutaganira, BTN yayahamirijwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel aho yanaboneyeho kwihanangiriza abaturage kwirinda gushyamirana no kurwana kuko akenshi bivukamo imfu.
Yagize ati" Nibyo koko byabaye ku isaha ya saa Saba z'ijoro, Ukekwahwaho kwica nyakwigendera Rutaganira Jean de Dieu usanzwe ari umunyarugomo yafashwe yashyikirijwe RIB".
Akomeza ati" Ndagira abaturage kwirinda gushyamirana no kurwana kuko biteza impfu".
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Rwamagana gukorerwa isuzumwa.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Like This Post?
Related Posts