• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Bugesera FC yirukanye uwari Umutoza wayo, Nshimiyimana Ericushinjwa umusaruro mubi nyuma y'amezi 11 ayigezemo.

Nshimiyimana yirukanywe asize iyi kipe ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda mu mikino 10 ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba yahisemo gutandukana n’uyu mutoza nyuma y’uko ibonye nta cyahindutse ugereranyije n’ibihe yabayemo kuva ayihawe mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino ushize.

Nshimiyimana yageze muri Bugesera FC muri Mutarama, asimbuye Umurundi Ndayiragije Etienne, ahabwa amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Ubwo yahabwaga akazi, Nshimiyimana Eric nta kipe yatozaga nyuma yo gusezererwa na AS Kigali igihe yatsindwaga na Rayon Sports tariki 18 Ukuboza 2021. Icyo gihe yasezerewe ashinjwa umusaruro muke muri iyi Kipe y’Abanyamujyi.

Uyu mugabo w’imyaka 50, yatoje Ikipe y’Igihugu nk’Umutoza Mukuru ndetse n’Uwungirije. Yanyuze muri APR FC, Kiyovu Sports na AS Kigali. Afite ubunararibonye kuko yakiniye Amavubi hagati ya 1996 na 2004.

Shampiyona izasubukurwa nyuma y’imikino ibiri Amavubi azahuramo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo, aho Bugesera FC izakira Marines FC i Nyamata ku wa 25 Ugushyingo 2023.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments