Kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023 Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko imyumvire idahwitse igirwa na bamwe mu bakoresha umuhanda ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda ku.
Hari abawugendamo bakoresheje ibinyabiziga( batwawe cyangwa bitwaye) hakaba n’abawukoresha bawugendeshamo amaguru.
DIGP Vincent Sano,Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa avuga ko imyumvire mibi ku mikoreshereze y’umuhanda igira uruhare mu burangare n’ubuteganye buke kandi ibi biha impanuka urwaho.Abenshi mu bafite ibinyabiziga ntibaramenya kwihanganira abatabifite cyangwa abafite ibinyabiziga bito ku byabo.
Kutihanganirana mu muhanda ngo uwatanze undi kwinjira mu cyerekezo yihanganirwe abanze ahite, undi abone kuza, nabyo biri mu biteza impanuka.
Ikindi kibazo kiriho ni ugutinda gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyane cyane ibitwara imizigo iremereye n’ibitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Mu mezi make ashize hirya no hino mu Rwanda humvikanye impanuka zaterwaga n’amakamyo bita Howo, bivugwa ko yacikaga feri.
Byateje ubwoba mu Banyarwanda, bamwe batangira kwibaza ubuziranenge bw’izi modoka zikorerwa mu Bushinwa.
Umwanzuro waje kuba uw’uko abashoferi bazitwara ari bo bafite ubumenyi buke, umunaniro mwinshi n’ubunararibonye budahagije mu gutwara imodoka zipakira toni nyinshi.
Muri uko kwiruka kugira ngo binjize menshi bashimishe ba shebuja, bamwe barananirwa bagasinzira imodoka zikagwa mu manga.
Ku makamyo ajya cyangwa ava hanze y’u Rwanda, hari gahunda imaze iminsi yo kubakira abashoferi aho baruhukira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwase Patricie aherutse kubyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Umuhora wo Hagati ugera i Dar es Salaam kugira ngo kubaka aho abashoferi baruhukira byihutishwe kuko ‘byaganiriweho kenshi’.
Polisi yaraye ibwiye itangazamakuru ko ubufatanye mu kubwira abantu uko bakwirinda ibyateza impanuka, ari umusanzu waryo kandi ufitiye igihugu akamaro.
DIGP Sano yashimye itangazamakuru ko rikora uko rishoboye rigafasha Polisi mu bukangurambaga (byu mwihariko muri gahunda iza ku isonga ya Gerayo Amahoro, uburyo butandukanye bugamije umutekano ariko abasaba gukomereza muri uwo mujyo.
Iyi nama nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru yateguwe ku bufatanye bw’umuryango witwa Health People Rwanda (HPR) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda kizihijwe ku nshuro ya karindwi.
Like This Post? Related Posts