• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi itsinze Africa y'epfo ibitego 2 -0 bikuraho umuvumo wimyaka 2 n'amezi 8,  atabona intsinzi , ndetse iyobora itsinda rya C 

Ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi yaherukaga gutsinda umukino w'amarushanwa  taliki 24 Werurwe 2021 ubwo yatsindaga Mozambique igitego 1-0 kuri Kigali PelĂ© Stadium, ikipe y'igihugu ya Africa y'epfo yo yari imaze imikino 16 itaratsindwa, nyuma yo gufatwa n'umutoza Hugo Broos , umutoza Torsten Frank Spittler yari yakoze impinduka 2 ugereranyije n'umukino waherukaga wa Zimbabwe, mugihe Hugo Broos nawe yari yakoze impinduka 2 , bijyanye nuko hari abakinnyi bamwe bakinnye umukino wa Benin, ariko bakaba baraje kugira ibibazo by'invune .

Ku munota wa 11 ikipe y'igihugu y'uRwanda yabonye uburyo bwiza ku mupira wazamuwe na Ombolenga Fitina ariko Mugisha Gilbert ananirwa kuwushyira mu izamu , ntibyatinze kuko ku munota wa 12, Amavubi yafunguye amazamu ku mupira Byiringiro Lague yazamukanye, awuha neza Nshuti Innocent nawe wawushyize mu izamu , Williams ntiyabasha kumenya aho uciye  , amakipe yombi yakomeje gusatirana Africa y'epfo ishaka kwishyura, gusa ntibyayihira , ku munota wa 28 , Mugisha Gilbert yazamukanye umupira acenga Khuliso Mudau atsinda igitego cya 2 cy'uRwanda.


Mugisha Gilbert watsindaga igitego cya 2 mu ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yicyo yatsinze Benin 

Nyuma yo gutsinda igitego cya 2, ikipe y'igihugu y'uRwanda yabaye nk'isubiye inyuma , ikipe y'igihugu ya Africa y'epfo itangira gusatira bikomeye , gusa ntiyabona uburyo budasanzwe bwabyara igitego , igice cya mbere kirangira Amavubi ayoboye n'ibitego 2-0. Igice cya 2 cyatangiranye n'impinduka ku ikipe y'igihugu y'uRwanda, Byiringiro Lague aha umwanya Sibomana Patrick, ari nako Africa y'epfo yakomeje gusatira cyane .

Ku munota wa 53 Sibomana Patrick yagerageje ishoti rya kure ariko umupira uca kuruhande gato , ku munota wa 59 uRwanda rwongeye gukora impinduka Hakim Sahabo asimbura Muhire Kevin , ku munota 66 Bizimana Djihad nawe yarekuye ishoti rikomeye ariko umuzamu Williams awushyira muri koroneri,ku munota wa 70 Amavubi yakoze izindi mpinduka akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Mugenzi Bienvenue , mugihe ku munota wa 73 Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert, ikipe ya Africa y'epfo yakomeje gusatira ariko kubona igitego bikomeza kugorana. 


Tau ntabwo yorohewe na Manishimwe Emmanuel Mangwende 

Ku munota wa 90 Ntwali Fiancle yuyemo umupira ukomeye washoboraga kubyara igitego ariko abera ibamba ba rutahizamu ba Africa y'epfo, ikipe ya Africa y'epfo yakomeje gusatira ariko umukino urangira Amavubi atahukanye intsinzi y'ibitego 2-0 , ikipe y'igihugu y'uRwanda yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda C n'amanota 4 ,Africa y'epfo iguma ku mwanya wa 2 n'amanota 3.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments