• Imikino / FOOTBALL

Abakunzi b'umupira w'amaguru muri Africa y'epfo no mu Rwanda ntabwo bavuga rumwe, ku kibuga Amavubi yatsindiyeho iki gihugu, bamwe bati tuzaza niwanyu tubatsinde ,abandi bati umukino wari kuba wahagaritswe .

Kuri uyu wa kabiri ,nibwo ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi ,yatsinze ikipe y'igihugu ya Africa y'epfo ibitego 2-0 , wari umukino wa 2 mu itsinda C, aho ikipe y'igihugu y'uRwanda yahise iyobora itsinda n'amanota 4 , ibitego bya Nshuti Innocent ku munota wa 12, na Mugisha Gilbert ku munota wa 28 , nibyo byatandukanyije impande zombi .

Mbere gato yo gutangira kuyu mukino, mukarere ka Huye  ,habanje kugwa imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi , ndetse umukino watangiye amazi akirimo, nubwo bari babanje kugerageza uburyo bwo kuyakamya, igice cya mbere kurangiye hongeye kwitabazwa akamodoka gasanzwe gakoreshwa mu kwita ku bwatsi bw'ubukorano , kugirango amazi agabanuke . 


Aya mashusho niyo yateje impaka maze abantu barunigura 

Kurukuta rwa X rw'ikipe y'igihugu ya Africa y'epfo Bafanabafana, bahise bashyiraho amashusho magufi, agaragaza uko barimo gukamya ikibuga, maze bandikaho amagambo agira Ati " ntabwo tuzi neza niba gukubura biza gutuma amazi yuzuye mu kibuga ashiramo ,nyamara igice cya 2 kiri hafi gutangira , benshi mubashyize ibitekerezo kuri aya mashusho bagaragaje kwinubira iki kibuga,  bavuga ko umukino wakabaye wimuriwe ahandi , cyangwa ugasubikwa .

Gusa ariko hari bamwe mubanya Africa y'epfo, bagaragaje ko bidakwiye kwitwaza ikibuga kuko n'ikipe y'igihugu y'uRwanda irimo kugikiniramo, uwitwa Tukkies yagize ati " ubutaha nibaza muri Africa y'epfo, tugomba kubajyana kuri imwe mu ma stade mabi dufite ,ntabwo twakwemera gufatwa gutya igihe dukinira muri Africa " Habimana Christian yahise amusubiza Ati " ntugire ikibazo tuzaza kuri icyo kibuga nabwo tubatsinde ".


Habimana Christian Ati niwanyu tuzabatsinda 

Uwitwa Dieudonne M we yagize ati " mwibagiwe ibyo Mamelodi Sundowns yakoreye Rayon Sports muri 2018, yamennye amazi mu kibuga bituma itsinda ibitego 2-0 , uku ni ukwihorera kwiza ,Amavubi Oyeeeee , bimwe mu bitekerezo by'abatemeye ko ikibuga cyari ikibazo harimo nkicya  Mhlabawethu wagize ati " ni gute uRwanda rwabashije gutsinda ibitego 2 , muri icyo kibuga kibi ? cyangwa bo bagiye kubitsindira ku kindi kibuga?.

Ni kenshi usanga amakipe yaba ibihugu cyangwa ama clubs , bakoresha inzira zitari iza sports kugirango batsinde umukino ,gusa ibyo ni ibintu bidakunze kubarizwa mu Rwanda ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ,bakunze kumvikana kenshi binubira ko FERWAFA itabikora ngo itegure hanze y'ikibuga nkuko abandi babikora, ngo babonye amanota gusa uwavuga ko ibyabaye kuri stade Huye nta muntu wabigizemo uruhare ntiyaba abeshye kuko nta muntu ugusha imvura .



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments