• Imikino / FOOTBALL
Muri Gashyantare 2024, i Riyadh muri Arabie Saoudite hazaba umukino uzakinywa n'amakipe abiri y'ibyamamare muri ruhago ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Ni umukino wiswe ‘last dance’ uzaba uhuza ikipe ya Inter Miami ya Lionel Messi n’ikipe y’abakinnyi b’indobanure bakina muri Shampiyona ya Arabie Saoudite bazaba bayobowe na kizigenza Cristiano Ronaldo usanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Portugal.

Uyu mukino watangiye kuvugisha abatari bake bitewe n'uduhigo aba bombi bibitseho aho Lionel Messi w’imyaka 36 amaze kwegukana Ballon d’Or nyinshi mu mateka (umunani) mu gihe Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 afite eshanu.

Aba bakinnyi bombi baherukaga guhurira n'ubundi mu mukino wa gicuti ubwo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yanganyije na Al Nassr ubusa ku busa ku tariki 25 Nyakanga 2023.

Messi aza imbere ya Christiano ku nsinzi ubwo amakipe yabo yakinaga kuko yatsinze izigera kuri 16 mu gihe Cristiano yatsinze inshuro 11 mu nshuro 36 bahura..
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments