• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias


Ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.

Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, rirangajwe imbere na Steve Noah wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza ya William Penn University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri bagaragaje amwe mu masomo bigiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banagirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cyagarutse ku miyoborere, ubwiyunge ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments