• Imikino /
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2024, Nibwo APR FC yatsinze Yanga SC yo muri Tanzania ibitego 3-1, biyihesha itike yo kugera muri ½ cya Mapinduzi Cup.

Wari umukino wa ¼ wabereye kuri New Amani Stadium mu Birwa bya Zanzibar aho iri rushanwa riri kubera, watangiye ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Yanga SC inyuzamo igasatirana imbaraga.

Yanga SC yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe yo kuwutsinda yakomeje gusatira no kwiharira umupira cyane bituma ku munota wa 23, Jesus Moloko yatsinze igitego cya mbere ku mupira Clement Mzize yazamukanye, Bindjeme ananirwa kuwukuraho.

Mu minota 30, APR FC yatangiye kwiharira umukino ari nako isatira cyane ariko uburyo Rutahizamu wayo Victor Mbaoma yabonaga ntibugire icyo bubyara.

Mu mpera z’igice cya mbere, Sanda Soulei yambuye umupira umukinnyi wa Yanga SC, awucomekera Mbaoma atera ishoti umunyezamu Abuutwalib Mshrey awukuramo, usubira mu cyerekezo cya Sanda ahita awusunikira mu rushundura, atsinda igitego cya mbere cya APR FC ku munota wa 45+3.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

APR FC yatangiranye igice cya kabiri igitego, ku mupira Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina.

Umunyezamu wa Yanga SC, Mshrey yamukoreye ikosa, umusifuzi atanga penaliti hanyuma Victor Mbaoma ayinjiza neza atsinda igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 49.

Ku munota wa 62, Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco basimbuwe na Kwitonda Alain Bacca na Shaiboub Ali. Ni mu gihe Victor Mbaoma wagize imvune yasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba.

Ku munota wa 71, Mzize yazamukanye umupira yihuta atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndzila awukuramo.

APR FC yahise izamuka yihuta, Sanda ahindura umupira imbere y’izamu ariko Mbonyumwami atindaho gato umupira arawubura ngo awusunikire mu izamu.

Mu minota 75, Yanga SC yatangiye gukora impinduka zinatanga umusaruro kuko muri iyi minota yasatiraga cyane, mu gihe APR FC yakinaga imipira itakaje.

Nzotanga yarenguriye umupira mwiza Mbonyumwami Thaiba awusunikira Shaiboub akoresheje agatsinsino na we ntiyazuyaza atsinda igitego cya gatatu cya APR FC ku munota wa 79.

Ku munota wa 84, Yanga yabonye ‘coup franc’ nziza ariko umupira watewe wasanze umunyezamu Ndzila ahagaze neza awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Yanga SC ibitego 3-1 iyisezerera muri Mapinduzi Cup mu gihe iri mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ikipe y’Ingabo yageze muri ½ izesurana na Mlandege FC yo muri Zanzibar yasezereye KVZ kuri penaliti 3-2.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments