• Imikino / FOOTBALL


Mu mukino wa ¼ wahuje ikipe yitwa Alianza FC na Club Deportivo FAS wabereye kuri stade yakira abantu 44,000 yitwa Cuscatlan stadium iba mu murwa mukuru, San Salvador mu gihugu cya El salvado hapfiriyemo abantu 12 ubwo habaga umubyigano utoroshye ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023.

Iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri kiriya gihugu yacishaga ubutumwa kuri Twitter bwihanganisha abo mu miryango yaburiye ababo muri urita muvundo.

Imikino ya shampiyona y’iki gihugu yahise ihagarara kandi Perezida wa kiriya gihugu atangaza ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kuri buri rwego rwagize uruhare muri uriya mukino nkuko Washingtonpost ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Perezida wa El Salvador witwa Nayib Bukele yahise ategeka ko Polisi n’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika guhagurukira iki kibazo kugirango hakorwe iperereza ryimbitse.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments