• Amakuru / MU-RWANDA

Ku butumire bugenewe inshuti n’abo mu miryango ya Ismaël Mwanafunzi na Mahoro dufitiye kopi, bigaragara ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.

Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.


Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Katederale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye nkuko igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10.Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, akaba umwe mu bahanga mu gutegura no gukora ibyegeranyo bikundwa n’abatari bake agiye kurushinga na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10.

Ubutumire bugaragaza igihe ubukwe buzaba


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments