Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 20 Gicurasi, 2023 Nibwo Nteziryayo Callixte atuye mu Mudugudu wa Butare II akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yakorewe ibyamfurambi na sebukwe.
Uyu mugabo bivugwa ko ubwo yajyaga gucyura umugore we wahukaniye iwabo mu murenge wa Mwendo muri aka karere yahise atemeshwa umuhoro mu mutwe na sebukwe nyuma yuko ajyanyeyo akabuni ka esansi ko gutwikisha inzu mu gihe batamwemereye gutahana numugore we.
Uwo mukwe witwa Callixte Nzeziryayo avuga ko yagiye gucyura umugore we ajyana inyundo n’akajerekani karimo essence, abwira abo muri urwo rugo ko nibatamuha umugore we ngo bamumuhane n’ibyo yasahuye, ari bubatwike.
Abandi babyumvise vuba, umusaza( Sebukwe) ntiyajijinganya ahita amutema mu mutwe.
Abo mu muryango wa Sebukwe w’uwatemwe bavuga ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro amutema mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ruriya rugomo rwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 20, Gicurasi, 2023.
Gitifu Muhire ati: “Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”
Avuga ko Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye ‘atwaye ibiryo n’amafaranga’ byari biri mu rugo.
Yasabye kwa Sebukwe kubimusubiza, bitaba ibyo akabatwika.
Sebukwe wa Nteziryayo yitwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko.
Atuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo.
Nyuma yo gutema umukwe we, yahise acika.
Akarere ka Ruhango kamaze kuba kamwe mu tuvugwaho urugomo rwinshi.
Iyo atari umugore wishe umugabo, biba ari umwana wabikoreye Nyina, cyangwa Se, bitaba ibyo bikaba ari abavandimwe bicanye hagati yabo.
Like This Post? Related Posts