• Amakuru / POLITIKI
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo bavuye mu Rwanda bakaba batuye aho bashaka ku Isi, igihugu cyabo kitigeze kibavamo bityo ko ari bo bafite icyerecyezo cyacyo mu biganza.

Ubu butumwa Nyakubahwa Parezida Paul Kagame yabutangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’abaturutse hirya no hino mu Bihugu batuyemo, bitabiriye Rwanda Day.

Perezida Kagame yavuze ko mu byamuzanye muri Amerika harimo bwa mbere kwitabira ubutumire mu masengesho yo gusabira Igihugu, kandi byamuhaye amahirwe menshi yo guhura n’abandi bantu benshi baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Avuga kandi ko yanaboneyeho guhura n’Abanyarwanda imbonankubone baturutse imihanda yose, kandi ibyo biri muri gahunda isanzwe ya Rwanda Day ibyo byose bikaba byagenze neza.

Agira ati, “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire buri wese witabiriye, inshuti z’Abanyarwanda ndetse ubona barabaye Abanyarwanda cyangwa babaye nk’abaturanyi bacu abo ni nka Pastor Rick Wallen n’abandi”.

Perezida Kagame avuga ko urugendo rw’ubuzima bw’Abanyarwanda ari rurerure kandi banyuze mu bikomeye byinshi, ariko icy’ingenzi ari uko barushaho kuba intangarugero no gukora cyane ngo bagere ku iterambere ribagira abo bari bo n’abo bashaka kuba bo.

Agira ati, “Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bakomeje kugira icyizere cyo kubaho, kandi burya inkuba idashobora gukubita inshuro ebyiri ahantu hamwe, kandi iyakubise u Rwanda mu 1994 ntizongera gukora hasi na rimwe. Uko ni ko kuri, ntabwo izongera kudukubita ukundi”.

Avuga ko u Rwanda rufite umutaka urukingira rwamaze kubaka nk’umurindankuba ushyirwa ku nzu ngo zitazajya zikubita abazituyemo, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Avuga ko kubakira ku mateka ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda baba mu mahanga bagira icyerecyezo kiza cy’ubuzima, kuko n’ubwo abantu bakoze amarorerwa mu myaka 30 ishize, burya abantu bashobora no gukora ibyiza, kandi ko ibimaze gukorwa muri iyo myaka bigaragaza ko n’ibindi bishoboka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments