Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi Nibwo iInzego z’umutekano zatahuye umubiri w’umugabo wakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi wapfuye ahiriye mu nzu, ubwo aka gace kibasirwaga n’inkongi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri.
Uyu mubiri watahuwe ubwo inzego z’umutekano zaramukiraga ahabereye iyi nkongi zikora iperereza ndetse zifatanya n’izindi zitandukanye kureba uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye IGIHE ko hari umuntu umwe wapfiriye muri iyi nkongi.
Ati “Mu gitondo uyu munsi nibwo inzego z’umutekano zabonye ko hari umuntu wahiriyemo, bikekwa ko yari yagiye gukuramo ibintu, yinjiramo nta muntu wamubonye, byamenyekanye mu gitondo.”
Uwapfuye yitwa Zunguruka Emmanuel yari ahafite inzu. Bamwe mu bakorera muri aka gakiriro babwiye IGIHE ko yabonye umuriro utangiye gusatira iwe, yihutira kujya gukuramo ponceuse.
Umwe ati “Yagiyemo agiye gukuramo ponceuse, bamubonye mu gitondo bari bamubuze. Abandi twagerageje kubona aho umuriro ugenda ugana barahunga.”
Iyi nkongi bivugwa ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza ahantu hari isoko ricururizwamo imbuto, maze umuriro ugenda wimuka, ukongeza ahari matelas n’imbaho.
Polisi yahise itanga ubutabazi mu gihe kitarenze iminota 20 ariko ihageze igorwa no kubona inzira ngo ibashe kuzimya hose.
Si ubwa mbere iki gice cyadukirwa n’inkongi kuko cyaherukaga muri Kamena 2019.