• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya FAR Rbat yo muri Maroc yamaze gutangaza ko myugariro w’Amavubi Emmanuel Imanishimwe atazagaragara ku mukino uzahuza Amavubi na Mozambique ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023

Mu gihe mbere byari biteganyijwe ko myugariro Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende agera mu Rwanda ku i Saa Saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13/06/2023, uyu mukinnyi ntiyageze mu Rwanda nk’uko byari byitezwe.

Uyu myugariro ikipe ye asanzwe akinira ya FAR Rbat yo muri Maroc yanze kumurekura, aho iri ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho kugeza ubu ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe ya FAR Rabat ifite umukino wa shampiyona uzayihuza na OCK Khouribga kuri uyu wa Gatatu tariki 14/06, ikazakina n’undi ku wa Gatandatu tariki 17/06 na MAS Fes, mu gihe Amavubi buzacya akina na Mozambique

Iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57. Aho ihanganye na Wydad Cassablanca ifite amanita 56 ku mwanya wa kabiri, ikaba yifuza gukora ibishoboka byose ngo yegukane igikombe cya shampiyona iheruka mu mwaka wa 2008.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments