Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 16 Kamena 2023 Nibwo Ikipe y’Igihugu ya Mozambique izakina na Amavubi ku Cyumweru, yageze i Kigali Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe n’indege ya Ethiopian Airlinesihita ikomereza i Huye ahazabera umukino.
Iyi kipe yaje iri mu Itsinda ry’abantu 45 bayigize, bose bahise bafata imodoka yabajyanye i Huye, muri Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii, aho bacumbitse bitegura umukino bazakirwamo n’Amavubi y’u Rwanda ku Cyumweru saa Cyenda.
Nyuma yo kugera i Kigali, Umutoza Mozambique, Chiquinho Conde, yavuze ko bananiwe, ariko nibagera i Huye bagomba kuruhuka.
Ati "Mbere na mbere turananiwe kubera ko twafashe urugendo rumwe, none tugiye gufata urundi tujya mu wundi mujyi kugira ngo twitegure ejo na nyuma yaho. Ni igihugu cyiza, ni ubwa mbere ngeze hano."
Yakomeje agira ati "Ndashaka gutegura umukino ejo, nkiga ku ikipe tuzahura noneho nkajya mu mwuka w’uyu mukino nshaka gutsinda. Hari ikipe mfite igomba kureba amashusho y’u Rwanda, twabonye ko bakinira ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kutugora, ariko tugomba gutsinda, bitakunda tukanganya."
Mbere yo kuza mu Rwanda, ku wa Gatatu, Mozambique yakinnye umukino wa gicuti yanganyijemo na Malawi igitego 1-1.
Biteganyijwe ko Mozambique iri bukore imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Tubibutse ko amakipe yombi ubwo yahuriraga muri Afurika y’Epfo ku munsi wa mbere, Amavubi yanganyije na Os Mambas igitego 1-1.
Kugeza ubu, mu mikino imaze gukinwa mu Itsinda L, u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota abiri, Mozambique ikanganya amanota ane na Bénin mu gihe Sénégal ya mbere n’amanota 12, yamaze kubona itike.