Ni umukino Amavubi yakinnye asabwa gutsinda kugira ngo agumane icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika, nyuma y’aho Benin yari yaraye inganyije na Senegal igitego 1-1.
Mozambique yabonye amahirwe ya mbere yo kubona igitego ku munota wa gatanu, nyuma y’aho Manzi Thierry yatanze umupira nabi ugahita ufatwa n’abakinnyi ba Mozambique, baje guhererekanya neza bahindura umupira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.
Ku munota wa 10 w’umukino, AMavubi nayo yabonye uburyo bwa mbere bwo gutsinda igitego, ku mupira wari uhinduwe na Muhadjili Hakizimana, Mutsinzi Ange awutera n’umutwe ariko umunyezamu arawufata.
Ku munota wa 29 Amavubi yongeye kubona uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Djihad Bizimana ariko umunyezamu Ivane wa Mozambique awukuramo.
Ku munota wa 36 Hakizimana Muhadjili yahaye umupira mwiza Serumogo Ali wari winjiye mu rubuga rw’amahina, acenga umukinnyi wa Mozambique ubundi awuhereza neza Nshuti Innocent, awuteye ukubita igiti cy’izamu ntiwajyamo.
Ku munota wa 43 w’umukino, Mozambique yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Geny Catamo waciye mu rihumye ba myugariro b’Amavubi atera ishoti mu Nguni y’ibumoso umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugarura.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Amavubi yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura, aho umutoza yaje gushyiramo Rubanguka Steve na Mugisha Didier, basimbura Bizimana Djihad na Nshuti Innocent.
Umutoza Carlos Aros Ferrer yongeye gukora impinduka yinjiza mu kibuga Nshuti Dominique Savion a Biramahire Abeddy, basimbura Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco, nyuma aza gushyiramo Omborenga Fitina wasimbuye Serumogo Ali.
Mu minota itanu y’inyongera y’umukino, Amavubi yari abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti ryatewe na Muhadjili umunyezamu awushyira muri Koruneri. Ikipe ya Mozambique yaje guhita ikosora amakosa y’Amavubi ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Clesio Bauque winjiye mu kibuga asimbuye.