• Amakuru / MU-RWANDA

Kuwa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023, Nibwo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu hashyinguwe nyakwigendera Mukankwaya Angelina yashyinguwe nyuma yuko biketswe ko yishwe numuhungu we amukubise umuhini mu mutwe.

Umugabo wo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana akurikiranyweho kwica nyina amukubise umuhini mu mutwe ndetse no gukomeretsa se.

Amakuru aturuka i Rwamagana yemeza ko uyu mugabo yishe nyina witwa Mukankwaya Angelina bitewe n’uko yari yasinze.

Abazi uyu muryango bavuga ko uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we aramukubita ahungira kwa nyirabukwe amusangayo, icyo gihe ababyeyi be bagerageje kumutabara abahukamo arabakubita biviramo nyina kuhasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari yarananiranye ku buryo yari yarafungiwe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Yari asanzwe ari igihazi. Mbese yari umuntu wananiranye kuko n’ubushize yafatanywe ibiyobyabwenge arafungwa bamukatira imyaka irindwi arajurira barayigabanya bamukatira ine afunguwe ashaka umugore.”

Yongeyeho ko yari umuntu w’umusinzi ndetse ngo bikekwa ko n’ubundi yishe nyina yasonye agasembuye.

Yakomeje ati “Yari yanyweye yasinze ashaka gukubita umugore we aramuhunga amusanga iwabo ababyeyi be baje gukiza arabakubita nyina arapfa, na se yari yamukubise.”

Umubiri wa nyakwigendera washyinguwe  mu gihe ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rikomeje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments