Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023 Nibwo Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye Philippe Hategekimana igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare akurikiranyweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ingingo y’ingenzi Hategekimana yashingiyeho yiregura y’uko ngo atari i Nyanza ubwo Abatutsi b’aho bicwaga.
Muri icyo gihe yari ari muri jandarumori ya Kacyiru kuva tariki ya 19, Mata 1994.
AbashinjacyahaLouisa AIT-HAMOU na Celine VIGUIER bavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko uregwa atari i Nyanza ubwo Abatutsi b’aho bicwaga cyane ko na Jenerali Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa jandarumeri waje kumushinjura mu rukiko yemeje ko Philippe Hategekimana yavuye i Nyanza hagati mu kwezi kwa Gatanu kandi ubwicanyi bw’Abatutsi ashinjwa i Nyanza bwakozwe mu kwezi kwa Kane nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Biteganyijwe ko kuwa Gatatu taliki 28, Kamena, 2023 aribwo urukiko ruzumva abunganira Philippe Hategekimana
Like This Post?
Related Posts