Aba batangabuhamya bagize umwanya wo kwerekana uruhare Biguma yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, ISAR-SONGA n’ahandi muri Nyanza.
Abatangabuhamya benshi bagaragaje ko Biguma hari aho yagiye ategeka abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yiyiciye, barimo uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Hari abatangabuhamya bane bahurije ku kuba Biguma ubwo yazaga ku musozi wa Nyamure yarashe umugore wari uri kubyara.
Kuwa 23 Gicurasi 2023 Jean Baptiste Muhirwa watanze ubuhamya hifashishijwe iyakure [Video Conference] yavuze ko Biguma yasabye intwaro, avuga ko i Nyanza hari abantu benshi bo kurwanya inyenzi, Augustin Ndindiliyimana wari mu buyobozi bw’Abajandarume ku rwego rw’igihugu amusubiza ko ibyo nta kibazo kirimo kuko intwaro zihari.
Uyu mutangabuhamya yakomeje ati “ku munsi wa kabiri kuri bariyeri, Biguma yaraje ahamagara Karege, amuha intwaro, hanyuma Karege agaruka avuga ngo ngiyi intwaro Biguma ampaye”
Yavuze ko iyo bariyeri yarasiweho abantu benshi kuko abatutsi bahageraga uwitwa Karege wari warahawe imbunda na Biguma yahitaga abarasa, abadapfuye neza bagatemagurwa hakoreshejwe imipanga.
Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999, yaka ibyangombwa by’ubuhunzi ku mwirondoro utari wo, yiyita Philippe Manier ahita aba ushinzwe umutekano kuri Kaminuza y’i Rennes. Mu 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by’agateganyo muri Gashyantare 2019.
Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR.
Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris).
Hategekimana uzwi nka Biguma, afite imyaka 66. Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.