• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'uRwanda "Amavubi " yazamutse imyanya 3 , ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA , iva ku mwanya wi 130 ijya ku mwanya wi 127, mu gihe Argentina yakomeje kuyobora uru rutonde .

Mu gitondo cyo kuwa kane taliki ya 10 Nyakanga 2025 , nibwo FIFA yatangaje uko amakipe y'ibihugu akurikirana , ku rutonde rwayo ngaruka kwezi , ikipe y'igihugu y'uRwanda,  yisanze ku mwanya wi 127 ivuye ku mwanya wi 130 , ku rutonde ruheruka , Amavubi , aheruka gutsindwa imikino 2 na Algeria mukwezi gushize ,gusa ntibyatumye itazamuka kuri uru rutonde .


Gutsindwa na Algeria ntabwo byatumye uRwanda ruzamuka ku rutonde rwa FIFA 

Ikipe y'igihugu ya Morocco niyo iyoboye umugabane wa Africa , ikaba iri ku mwanya wa 12 ku isi, ikipe y'igihugu ya Misiri na Cote d'Ivoire ni zimwe muzamanutse imyanya myinshi, kuko Misiri yamanutse imyanya 3 naho Cote d'Ivoire imanuka imyanya 4, ikipe y'igihugu ya Congo Brazaville , niyo yamanutse imyanya myinshi muri Africa , kuko yamanutse imyanya 7.

Ikipe y'igihugu ya Argentina yagumye ku mwanya wa mbere ku isi, Portugal izamuka umwanya 1 ijya ku mwanya wa 6 , Ubuholandi bwamanutse umwanya 1 ,Ubutaliyani bumanuka imyanya 2 , igihugu cya Costa Rica nicyo cyazamutse imyanya myinshi (14), mu gihe Maldives , Congo Brazzaville , Haiti na Jamaica aribyo bihigu byamanutse imyanya myinshi (7) .

Urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA,  rukorwa hagendewe uko amakipe y'ibihugu yitwaye mu mikino baheruka gukina , byumvikana ko gutsindwa bitanga amahirwe macye , gusa nanone harebwa uwatsinzwe urwego ariho n'urwego rw'uwamutsinze ari nayo mpamvu nka Algeria kuba yaratsinze uRwanda nta mwanya numwe yazamutseho .

Ikipe y'igihugu ya Morocco niyo ikomeje kuyobora umugabane wa Africa 


Ikipe y'igihugu ya Argentina niyo ya mbere ku isi ku rutonde rwa FIFA 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments