Ubusanzwe amategeko yateganyaga ko umugenzacyaha adashobora gushyingura dosiye kuko byasabaga ko yoherezwa mu Bushinjacyaha nubwo yaba abona nta bimenyetso bihagije ifite.
Mu mwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bakuru ba RIB kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’igihugu, haganiriwe ku hazaza h’uru rwego.
Mu mavugurura ari gukorwa mu mategeko ahana y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yibukije abakozi ba RIB ko bagiye guhabwa uburenganzira bwo gushyingura dosiye kandi ko bizatanga umusaruro.
Yagize ati “Akenshi bafataga dosiye bakagira inama Ubushinjacyaha ikaba yashyingurwa ariko ugasanga icyo kintu cyo kuba ubwo bubasha bufitwe gusa n’ubushinjacyaha ari imbogamizi. Bisobanuye ko mu kureba ubutabera mu buryo bugari, icyangombwa ni uko uko kuyishyingura kwakorwa n’uwabanje kubona ko ibimenyetso bidahagije.”
Imibare yerekana ko mu birego byakiriwe guhera muri Nyakanga 2022 kugera muri Kamena 2023, hashyinguwe dosiye 43.092 zagejejwe mu Bushinjacyaha.
Gushyingura dosiye mu Bugenzacyaha bizagabanya umubare w’ibirego bigera mu Bushinjacyaha ndetse binafashe mu gutanga ubutabera bwunga.
Minisitiri Ugirashebuja ati “Birumvikana ko twigishijwe ko icyitwa icyaha icyo ari cyo cyose nta kunga kubamo ariko biragaragara ko hari ibiba bidafite ingaruka cyane ku gihugu ariyo mpamvu twashyizeho n’uburyo butandukanye. Ubu abakozi ba RIB itegeko rigiye kubaha ububasha bwo kugira uruhare mu buhuza.”
Nubwo bimeze bityo ariko hari aho bizasaba ubumenyi bwihariye ku bakozi ba RIB mu birebana n’ubuhuza no kunga abashaka ubutabera ariko hazagenda hatangwa umurongo w’uburyo bikorwamo n’amahugurwa arebana nabyo.
Dr Ugirashebuja yagize ati “Nihagaragara ko hari ugukenera ibirengeje ibyo mufite hazabaho amahugurwa cyane ko hari n’akanama gashinzwe ubuhuza twareba n’uburyo byakorwa ariko mu gihe bitari byaba muzakomeze mukoreshe n’ibindi mwakoreshaga kuko ubu mwongerewe ububasha.”
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko guhabwa ubu bubasha bizafasha mu ruhererekane rw’ubutabera bwuzuye.
Ati “Icyo itegeko ryatwemereye ni uko twajya dushyingura dosiye twamaze gufataho icyemezo. Urwego rw’Ubugenzacyaha ubu ruri mu butabera ntabwo tukiri mu mutekano. Icyiza gihari ni uko bitarangirira aho kuko iyo abunzwe batabishaka udashyingura dosiye ariko iyo babyumvikanaho ushobora kuyishyingura n’ubutabera bwunga bukaba buratanzwe.”
Guhera mu 2019 kugeza muri Gicurasi 2023, imanza zarangiriye mu buhuza ni 4268.
