Umugabo
abaturage bemeza ko ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda yishe umugore we
amuhoye kumufuhira aho ngo yahabwaga amakuru n’abo mu muryango we bamubwira ko
uyu mukazana wabo amuca inyuma.
Amakuru y’urupfu
rw’uyu mugore witwa Liliane abaturage bakaba bari baramuhimbye ‘Jugumila’
yamenyekanye kuri uyu wa 24 Kanama 2025 n’ubwo bamwe muri aba baturage bo bemeza
ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2025.
Byabereye mu
mudugudu wo Kumunini mu kagari ka Rugarama ya kabiri mu murenge wa Musheri ho
mu karere ka Nyagatare, nyakwigendera akaba yari mu kigero cy’imyaka 23. Uriya mugabo
wamwishe ngo ubwe yemeye ko ari we wamwishe agira ati “ Ninjye umwishe muhora
ubusambanyi.”
Nk’uko
bikomeza bitangazwa n’aba baturage ngo uriya musirikare yoherereje umugore we
amafaranaga y’u Rwanda ibihumbi 400 ariko aje asanga ayo mafaranga atagihari
hatanagaragara icyo yaba yarakoreshejwe cyane ko ngo no mu kabari nyakwigendera
yacuruzaga byagaragariraga umugabo we ko ayo mafaranga ntayarimo.
Kuri ibyo
hiyongeraho no kuba uyu mugabo yarahabwaga amakuru ko uyu mugore we ‘Jugumila’
amuca inyuma bikaba ari byo byamuteye kumwica, umwe mu baturage baduhaye
amakuru yagize ati “ Yari afite umumotari wamutwaraga ahantu hose, uwo mumotari
rero niwe bashinjaga ko yaba amusambanya.”
Uretse
ibivugwa n’abaturage, kugeza ubu nta rundi rwego rwari rwemeza ko koko uriya
mugabo yaba ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda. Icyakora Matsiko Gonzague, umuyobozi
wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye
ikinyamakuru umuseke ko uriya mugabo yamaze gutabwa muri yombi kuri ubu akaba
ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
REBA VIDEO IKURIKIRA KUGIRANGO UMENYE BYINSHI KURI IYI NKURU