Abahinzi bakorera mu gishanga cya Koperative ya KOABIGA Zone ya UTEXIRWA hafi y’agakiriro ka Gisozi mu murenge wa Gisozi bahangayikishijwe nikibazo cy’abakorera mu gakiriro bigabiza imirima yabo bakayikwirakwizamo imyanda itandukanye iromo inkari zahahinduye umunuko.
Ubwo BTN yageraga muri iyi mirima yabisikanye n’abakorera muri aka gakiriro bazaga kuhanyara ku manywa y’ihangu bakuranywa n’abazaga kuhamena imyanda ikomoka ku inanasi ndetse n’ibisheke.
Iyo witegereje neza ku mbibi z’iyi mirima uhabona amasazi atumukira aho banyaye cyane ko izi nkari zikomereza no mu miferege itwara amazi bakunda kuhiza imboga ziri mu mirima.
Uyu mwanda wabateje igihombo gikomeye nyuma yuko aba bahinzi n’abakiriya b’izi mboga bagiriye amakenga indwara zishobora guturuka kuri uyu mwanda.
Mukamana Anathariya, ni umuhinzi ukorera muri iki gishanga gihingwamo kandi kigatunganywa na koperative ya Kobiga zone ya UTEXIRWA atangaza ko iyo akoze bimugeza ku iterambere rimufasha gutangira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, mu gahinda kenshi agaragaza amarorerwa akorerwa n’abajura ndetse n’abahazana imyanda byamuteje igihombo.
Agira ati " Ntakandi kazi nkora uretse ako guhinga, Iyo nsaruye nkagurisha ibyo mpinga ku masoko bituma ntera imbere nkishyura ubwisungane mu kwivuza nkanishyurira abanyeshuri ndetse tukabonera amafunguro ku gihe".
Uwizeyima Alfred, umuyobozi w’iyi zone ya Utexirwa atangaza ko iki kibazo Umurenge wa Gisozi ukizi kandi watangiye kugikurikirana akaba asaba abayobozi ba koperative zikorera mu gakiriro ka Gisozi gushyiraho ingamba zikakaye zikumira kandi zikabuza abahakorera kwigabiza imirima yabo kuko bitabaye ibyo ngo kwaba ari ukuroga abantu.
Ubwo umunyamakuru wa Bplus Tv yakubitaga icyumvirizo kuri bamwe mu baturage bashinjwa uyu mwanda bamubwiye ko ikibitera ari amafaranga menshi bacibwa ku bakoresha ubwiherero.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Bplus Tv, Umuyobozi wa Koperative ya CopCom ikorera mu gakiriro ka Gisozi, Jerome KAYITARE yavuze ko aya makuru bayazi, akomeza avuga ko nka copcom yashyizeho uburyo butandukanye bushyirwamo imyanda yaba ubwiherero n’aho bashyira imyanda itwarwa na company bagiranye amasezerano akaba asaba ababayikwirakwiza kwisubiraho.
Like This Post? Related Posts