• Imikino / FOOTBALL

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Nyakanga 2023 Nibwo ikipe y’Amagaju FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya Mbere, yatangaje ko yasinyishije Umunyezamu Ndikuriyo Patient wakiniraga Bumamuru FC y’i Burundi ndetse akaba yarabaye n’umunyezamu mwiza muri Shampiyona ya 2022-23.

Amagaju FC yari amaze imyaka ine ari mu Cyiciro cya Kabiri, yagaragarijwe urukundo n’abafana b’i Nyamagabe na yo ibahemba kuzamuka mu Cyiciro cya mbere.

Nk’andi makipe yose ni ngombwa kwitegura kugira ngo izahatane mu cyiciro izakinamo uyu mwaka wa 2023-24. Iyi niyo mpamvu yatangiye kugura bamwe mu bakinnyi kandi bakomeye bazayifasha.

Ku wa Gatatu, tariki 5 Nyakanga 2023, yatangiye igikorwa cyo gusinyisha abakinnyi cyabereye mu Karere ka Nyamagabe, ihera ku munyezamu ndetse na rutahizamu.

Ku ikubitiro yasinyishije umunyezamu, Patient Ndikuriyo w’imyaka 24 wakiniraga Bumamuru FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona i Burundi mu mwaka ushize ndetse na Niyitegeka Omar, wakiniraga Alpha FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda.


Aba bakinnyi bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri bakinira iyi kipe, azarangira mu mpeshyi ya 2025.

Amakipe amwe yamaze kwitegura yamaze gutangira imyitozo yitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka utaha, izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments