• Amakuru /


Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye, mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y'Amajyaruguru, rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 43 y'amavuko ukekwaho icyaha cy'ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho yategeye umugore we mu nzira akamutemagura akamusiga azi ko yapfuye.

Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 18 Kanama 2025, ubwo yategeraga umugore we mu nzira kuko yari yarahukaniye iwabo kubera amakimbirane bahoranaga, akamutemagura akoresheje umuhoro nyuma akamukururira mu nsina zari aho hafi akamusiga aziko yapfuye. 

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu rubanza, uregwa yemeye icyaha, avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko umugore yari yaramusize akajya iwabo; asobanura ko atari agamije ku mwica.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2025, Saa Cyenda z’amanywa (15h00).

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igingo za 21 na 107 z’Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha.

Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Naho ubwinjiracyaha bw’icyaha cyoroheje ntibuhanirwa.

Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments