Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 Nibwo abana babiri bo mashuri abanza yo ku murenge wa Kinihira barohamye mu mugezi wa Nyabarongo barapfa
Ba nyakwigendera ni Niyomukiza Eric na Niyomugabo Claude bari mu kigero cyimyaka 9 na 11.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo nyuma bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko urupfu rw’abo bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, saa kumi n’igice.
Avuga ko barangije amasomo bajya kwahirira ubwatsi amatungo y’ababyeyi babo bageze ku mugezi bashaka kwidumbaguza.
Ubwo bashokaga amazi yahise abatwara kubera ko batari bazi uburyobwo koga mu mazi atemba.
Gitif Uwamwiza ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana, ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”
Yihanganishije ababyeyi b’aba bana.
Imirambo y’abo bana iri mu buruhukiro mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Like This Post? Related Posts