Amakuru avuga ko uyu muryango usanganwe abana umunani aho bari babyaye umwana wa cyenda kandi bakaba nta bushobozi bafite ngo kuko bafite inzu babamo yonyine bamujugunye mu bwiherero kuwa 12 Nyakanga 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko umujyanama w’ubuzima uba uzi abagore batwite mu Mudugudu we ngo yagiyeyo agiye kwandika mu bitabo bye umwana wari uherutse kuvuka, agezeyo baramuhakanira bamubwira ko nta mwana bigeze babyara.
Yakomeje agira ati “Yahise yitabaza ubuyobozi n’abaturanyi bari bazi neza ko uwo mubyeyi yibarutse batangira kubashyiraho igitutu, bageze aho bemera ko umwana yavutse banerekana aho bamujunye mu musarani, abaturage rero bamanutse bamukuramo basanga yapfuye kuko urumva yari amazemo iminsi hafi ibiri, twahise tumushyingura mu cyubahiro abo babyeyi nabo tubashyikiriza inzego z’umutekano.”
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko uyu mugore n’umugabo bari basanganwe abana umunani bigakekwa ko impamvu bihekuye ari abo bana benshi b’indahekana bafite.
Ati “Ubwo rero turakeka ko impamvu bihekuye ari ubushobozi buke bwo gutunga abo bana nubwo bidakwiye na gato.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego z’ibanze zari zaregereye uyu muryango zibagira inama yo kuboneza urubyaro umugore ngo ajya no kwa muganga bamushyiramo agapira ariko ngo nyuma y’ukwezi yahise agakuramo afatanyije n’umugabo we.
Yasabye abaturage kujya babyara abana bashoboye kurera kandi bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi.