Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage w’Akarere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bizeye ko aba bana bose bazatsinda neza nk’uko byagiye bigenda mu myaka yabanje kuko baba bizeye kubabarirwa n’Umukuru w’Igihugu.
Gahunda yo gukora ibizamini bya Leta mu Igororero ry’abana ya Nyagatare ryagiyeho mu 2016, kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi avuga ko nta mwana uratsindwa yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe.
Ubwo yatangizaga ibi bizamini ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yasabye abanyeshuri gukora ibizamini nta bwoba kuko bateguriwe ibyo bize.
Yagize ati "Murasabwa gusoma ikibazo neza bababajije mugasubiza ibyo babigishije. Ibibazo bagiye kubaha ntabwo ari isuzuma ryanyu gusa ahubwo ni n’isuzuma ryacu. Kubera ko ari twebwe, ari abarimu babigishije twese tuba tugira ngo turebe aho tugeze."
"Dufite integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, idufasha kwigisha abanyeshuri bakagira ubumenyi ariko bakanamenya icyo ubwo bumenyi bukoreshwa hanze. Birumvikana rero ko n’iyo ugenda ubaza ugenda ujya muri ubwo buryo. Ibibazo uko biba biteguye biba bigenda binamubaza icyo amakuru y’ibyo yize mu ishuri akoreshwa. Bivuze ko rero uko integanyanyigisho iteguye ni na ko tugenda tugerageza gutegura ibibazo tubabaza."
Minisitiri Twagirayezu yanavuze ko bakurikije uko abanyeshuri bateguwe n’uko ibizamini bitegurwa, nta mbogamizi yitezwe muri uyu mwaka.
Ibizamini by’uyu mwaka byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, byitabiriwe n’abanyeshuri b’abahungu 91.067 n’abakobwa 111.900.
Abafite ubumuga muri bo ni 561, barimo abahungu 304, mu gihe abakobwa ari 257.
Site zateguriwe gukorerwaho ibizamini muri uyu mwaka ni 1099, mu gihe ibigo by’amashuri abanza abanza biga mu bigo 3644.