• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023, Nibwo Minisitiri y’Uburezi ku bufatanye na UN In Women batangije amahugurwa y’abakobwa bize amasomo ya siyansi, imibare, ikoranabuhanga na Engineering (STEM).

Ni amahugurwa yatangikwe ku mugaragaro na Minisitiri wUburezi, Dr Valentine Uwamariya wagaragaje ko hakiri icyuho mu mibare y’abakobwa biga amasomo ya siyansi bitewe no kwitinya, ariko ubu ngo hari gahunda ziri gushyirwamo ingufu kugira ngo bakomeze kuba benshi muri aya masomo.

Ni icyiciro cya kabiri cyibanda ku bakobwa bo mu bihugu 11 barimo 50 bafite hagati y’imyaka 17 na 25 bo mu Rwanda batsinze neza amasomo ya siyansi mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yatangaje ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ariko umubare w’abakobwa bagana amasomo ya siyansi bakomeza kuba bake ugereranyije n’abahungu.

Ati “Haracyagaragara umubare muto w’abakobwa mu masomo ya siyansi, by’umwihariko muri STEM. Iyi mibare kuba ari mike ntaho bihuriye no kuba batabishoboye ahubwo biterwa no kwitinya.”

Imibare igaragaza ko abakobwa bari mu mashuri yisumbuye yigisha siyansi ari 47,7%, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu abakobwa ni 41,7%, mu mashuri makuru na za kaminuza ni 36,4% mu gihe abakobwa biga muri za IPRC 25%.

Minisitiri Dr Uwamariya yongeyeho ko intego ihari ari uko muri 2026 abakobwa bazaba bageze kuri 50% mu biga amasomo ya siyansi, akavuga ko iyi gahunda yo kwigisha abakobwa amasomo ya coding ari imwe mu zifasha kuzamura umubare w’abiga siyansi.

Ati“Iyi gahunda rero icyo ifasha ni ukubatinyura no kubaha ubumenyi kuko uko bagenda basobanukirwa, bumva ko nta kidasanzwe kwiga siyansi ari kimwe no kwiga andi masomo, bizajya bituma bitabira ari benshi.”

Aba banyeshuri ubu barimo abatangiye amasomo atandukanye muri za kaminuza n’abitegura gutangira muri uyu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2023, bahawe mudasobwa zo kubafasha gukomeza guteza imbere ubumenyi mu byerekeye ‘coding’.

Izi mudasobwa bahawe zizabafasha cyane mu masomo yabo ku buryo bizanazamura urwego rwo gutsinda ugereranyije na mbere aho wasangaga bafite imbogamizi zo kubura mudasobwa bigiraho nkuko Iradukunda Jacqueline yabitangarije BTN.

Ati " Izi mudasobwa zizadufasha cyane. Tuzatsinda ku rwego rushimishije ujyereranyije na mbere aho wasangaga kubona izo dukoreraho cyangwa twigiraho tutapfaga kuzibona cyane ko twabanzaga gutegereza bagenzi bacu basoje natwe tukabona kuzikoresha".

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women), Dr Maxime Houinato yavuze ko ubumenyi n’ibikoresho bahawe bikwiye kubafasha gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije Afurika.


Ati “Reka ibi bikoresho bizabye ibyo kubafasha kuzamura ubumenyi, mwigiremo ibizabafasha gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage, mu gukemura ibibazo by’iterambere. Niyo mpamvu nsaba abazahugura aba bakobwa kujya babaha ibibazo bakifashisha ikoranabuhanga biga mu kubikemura kuko ikoranabuhanga ridakemura ibibazo by’abaturage ntacyo rimaze.”

Iyi gahunda izagera ku bakobwa barenga 2000 bo muri Afurika, ni imwe mu ngamba zigamije kugeza uyu mugabane ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga muri 2063.

Aba bakobwa uko ari 50 bazahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku bumenyi bw’ibanze mu masomo ya coding, bizatuma bakunda ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Tubibutse ko muri 2018 aribwo icyiciro cya mbere cyahuguriwe muri Ethiopia cyari kirimo abakobwa babiri gusa bari baturutse mu Rwanda.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments