Intumbero y’iki kigega ni ugutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo bihindura imibereho y’abaturage mu turere two mu bice by’icyaro.
Uturere tuzagerwaho muri iyi porogaramu turimo Gisagara, Nyanza, Ngoma, Nyaruguru, Gatsibo, Nyamagabe, Ruhango, Kamonyi, Rulindo, Gakenke, Burera, Gicumbi, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Nyamasheke.
Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko iyi gahunda ije kunganira ibikorwa bya Leta bisanzwe biteganyijwe muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1.
Ygize ati “Dufite imishinga myinshi ku rwego rw’ibanze kandi kwegereza abaturage ubuyobozi bivuze byinshi mu bijyanye n’iterambere. Kwegereza abaturage ubuyobozi bigomba kuba biherekejwe na politiki nziza, abafatanyabikorwa ba nyabo n’inkunga z’ingirakamaro. Amasezerano twashyizeho umukono uyu munsi ni intambwe nziza muri icyo cyerekezo.”
Kuva mu 2006 u Budage bubinjujije muri KFW bwafashije u Rwanda mu mishinga y’uburezi, ubuzima, imihanda, amasoko ya kijyambere, amaterase y’indinganire hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’u Budage ishinzwe Iterambere (BMZ), Birgit Pickel, yavuze ko amasezerano agaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukomeje gushinga imizi mu rwego rw’imiyoborere myiza.
Ati “U Budage bumaze igihe butera inkunga u Rwanda mu kuzamura ubukungu mu nzego z’ibanze binyuze mu kubaka ibikorwaremezo n’ubushobozi bw’inzego mu myaka igera kuri 20 kandi byatanze umusaruro ufatika.”
Imishinga iri muri iyi gahunda irimo iyo gukwirakwiza amazi, kubaka ibikorwaremezo by’isukura n’ubuzima, iby’amashuri, gusana ibigo nderabuzima, inzu ababyeyi babyariramo no kuzishyiramo ibikoresho, kubaka no gusana imihanda y’imigenderano, guca amaterasi y’indinganire, kubaka ibikorwa byoroshya imicungire y’umusaruro n’amasoko.
Ikigega cyo kurwanya Ubukene (Pro-Poor Basket Fund) cyatangiranye inkunga yatanzwe n’u Budage ariko hari abandi baterankunga biteguye gushyiramo amafaranga harimo Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement).