• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ku Cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2023, Nibwo mu Mudugudu wa Ntunga, Akagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53 atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Uyu mugabo agifatwa yahise abyemera dore ko no mu nzu yari abitsemo indi kanyanga ya litilo7 yari ihishe mu cyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage nibo bahaye amakuru Polisi ko hari umugabo utekera ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gipangu aho atuye akanayihacururiza. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bageze iwe basanga koko atetse Kanyanga, hafatirwa ibikoresho yakoreshaga ayiteka na litiro 7 z’icyo kiyobyabwenge yari yahishe mu cyumba araramo, nyuma y’uko indi yahise ayimena akibona inzego z’umutekano.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha, by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abasaba gukomerezaho mu rwego rwo kubihashya.

SP Twizeyimana yihanangirije abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ababikoresha, abibutsa ko bihanwa n’amategeko kandi ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kuri sitasiyo ya Kigabiro, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments