• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Nibwo mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugari umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke habaye impanuka yaguyemo umuntu umwe ikomerekeramo 16.

Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Toyota Hiace’ yagonganye n’ikamyo biviramo umushoferi w’iyi modoka yatwaraga abantu mu buryo bwa rusange kwitaba Imana mu gihe abagenzi 16 bakomeretse.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’uko umushoferi w’iyi modoka yatwaraga abagenzi yinjiye muri kaburimbo atabanje gushishoza ahita akubitana n’ikamyo ifite purake RAD 134U.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ikimara kuba inzego z’umutekano zihutiye gutabara, abakomeretse boherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Hanika, batandatu muri bo bakomeretse cyane bahita boherezwa kuvurizwa ku Bitaro bya Kibogora.

Ati “Mini bisi yinjiranye iriya kamyo, yavaga mu muhanda w’igitaka yinjira nabi muri kaburimbo, baramugonda, umushoferi ahita apfa abandi 16 barakomereka”.

CIP Rukundo avuga ko mu bakomeretse harimo abakomeretse cyane, agasaba abashoferi kujya bashishoza mbere yo kwinjira mu muhanda munini

Ati “Iteka iyo ugiye kwinjira mu muhanda munini urabanza ugahagarara ukitegereza ukabona kwinjiramo.”

Iyi modoka itwara abagenzi yakoze impanuka yavaga Gatare yerekeza mu i Tyazo. Ubwo twakoraga iyi nkuru imyirondoro y’umushoferi wari utwaye ikamyo yari ataramenyekana kuko impanuka ikimara kuba yahise ava mu modoka aratoroka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments