Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 20 Nyakanga2023, Nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero akagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Ngororero, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wari uvuye kurangura udupfunyika 995 tw’urumogi.
Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruranguye ku mucuruzi urukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari burushyire abakiliya afite mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu Kagari ka Kabeza, ko hari umugabo bakunze kubona, agendagenda n’igikapu bagacyeka ko acuruza ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata, aza gufatirwa mu cyuho, nyuma y’uko abapolisi basatse igikapu yari afite bagasangamo udupfunyika 995 tw’urumogi.”
CIP Rukundo yashimiye uwatanze amakuru yatumye uyu mugabo afatanwa uru rumogi atararukwirakwiza, aboneraho kwibutsa abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.
Ukekwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakorwe dosiye mu gihe hagishakishwa uwarumugurishije nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.