Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2023 ku isaha ya saa Kenda, Nibwo mudugudu w’Iterambere akagari ka Akabahizi mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge inkongi yadukiriye ikibanza kiri ahantu hakusanyirizwaga imyanda.
Amakuru avuga ko iki kibanza cy’uwitwa Mukarugambwa Judith ufite Imyaka 52 gifashwe ninkongi yumuriro nyuma yuko imyanda y’amakarito,amashashi,n’amacupa ya Plastique ku makuru twahawe n’umuturage witwa Marigaritte Nakabonye, nuko umugabo witwa Ntirenganya Theogene ufite Imyaka 45 wahakodeshaga bivugwa ko ariwe wahatwitse agahita yiruka, gusa kumakuru twahawe nuko uyu Ntirenganya Theogene asigaye akorera uyu murimo wogukusanya ibikarito, Ari mumurenge wa Muhima ,akagari ka Akabeza umudugudu wa Kanunga.