Yanditswe: na DUSHIMIMANA Ellias
Ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu mudugudu w’Irembo, akagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yataye muri yombi umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wari ufite udupfunyika 2089 tw’urumogi.
Uyu mugabo wireguye avuga ko utu dupfunyika yatwohererejwe numugabo utuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanafatanywe amafaranga y’u Rwanda 263 400 yari amaze gucuruza nkuko SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,yabitangaje.
Ati “Gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko bamutundira ibiyobyabwenge akabibika mu rugo iwe, ari naho yabicururizaga. Abapolisi bahise bajya iwe mu rugo bajyanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze basanga abitse mu cyumba udupfunyika tw’urumogi 2089 na Frw263400 yavuye mu rwo yari yagurishije.”
Nyuma yo gufatwa yavuze ko urwo rumogi yaruzaniwe n’imodoka yoherejwe n’umugabo uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikarumugereza mu rugo iwe ngo nawe arushakire isoko bakaba bari bugabane amafaranga yaruvanyemo.
SP Twajamahoro yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, aboneraho gukangurira abantu muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abijandika mu biyobyabwenge nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yaburiye abakoresha ibiyobyabwenge baba ababicuruza, ababinywa, ababitunda, ababiranguza, n’ababikwirakwiza ko nta gahenge bazabona kuko bahagurukiwe, bazafatwa bakabiryozwa ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakorwe dosiye, mu gihe hagishakishwa abandi bacyekwaho gufatanya nawe.