Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru mbi yurupfu rwamayobera y’umugore witwa Uwizeyimana Gaudance wapfitriye mu Marembo y’inzu yari atuyemo mu Mududugu wa Kageyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Abaturage bahatuye ntibavuga rumwe kuri urwo rupfu bitewe nuko mbere yo gupfa yabanje gutabaza avuga ko ari kunigwa nabagabo adasobanukiwe nkuko babitangarije BTN TV.
Abaturage babwiye BTN ko mu ijoro ryo ku Cyumweru aribwo uyu mugore yasohotse muri iyi nzu yari amaze iminsi acumbitsemo maze abwira abana be ngo basohore ibintu hari umugabo ufite amacumu ari kumwirukankana ari nabwo yageze hanze agahita apfa.
Bakomeza bavuga ko iyo nzu nyakwigendera yari atuyemo ibamo abadayimoni kandi ko atariwe wa Mbere uhaburiye ubuzima dore ko imaze gupfiramo abantu barindwi.
Ibi babishimangira kubera ko ngo imaze imyaka ibiri iriho itangazo ry’uko igurishwa ariko habuze umuntu n’umwe uyigura kandi iri ku muhanda, bakaboneraho gusaba ubuyobozi ko bwayisenya aho kugira ngo ikomeze ipfiremo abantu.
Umwe mu bagore bari aha yagize ati “Yasambaga avuga ngo mwa bagabo mwe mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse, ubwo rero urumva ko ari ayo madayimoni yari ahari.”
Undi muturage yagize ati “Nyir’inzu yayivuyemo ajya gucumbika aremera n’abana arabajyana maze atangira kuyicumbikiramo abantu. Wabona inzu bashyiraho itangazo rikamara imyaka ibiri nta uyiguze kandi iri ku muhanda?”
Umurambo we bahise bawujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hamenyekane icyamwishe kandi ko iby’abandi bantu bapfiriye muri iyo nzu atabizi.
Ni Inkuru ya MAHORO Samson/ BTN TV