• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na Dushimimana Elias

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 28, Nyakanga, 2023, Nibwo  mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mukerarugendo wari wagendereye u Rwanda aturutse muri Autriche witwa Robert Nenzinger yapfuye nyuma yo kuroyama mu kiyaga cya Kivu.

Nyakwigendera w’imyaka 72 y’amavuko, we na bagenzi 19 bageze mu Rwanda baturutse mu bihugu bitandukanye ku wa mbere tariki ya 28 mu rwego rwo gutsura umubano uri hagati ya Paruwasi yabo yitwa Karlau na Paruwasi ya Nyamasheke.

Nyuma yuko bagenzi be bagerageje kumurohora bakamugeza ku bitaro bya Kibogora hakurikiyeho inkuru mbi yuko yapfuye.

Umuyobozi wakarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appoloni yahamirije BTN TV amakuru yurupfu rwuyu muzungu wagiye koga mu Kivu ari kumwe na bagenzi be batandatu.

Ni inkuru ya AKIMANA Erneste/ BTN TV 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments