• Amakuru / MU-RWANDA

Ntaganda Aron  w’Imyaka 67 y’amavuko wari atuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango yasanzwe mu nzu yapfuye.

Iyi nkuru mbi yamenyekanye nyuma yuko abaturage barimo mushiki we n’umukobwa we bamusanze mu buriri yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda, Mukamazimpaka Marie Grâce avuga ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we bashakanye yarwaye ajya kwivuriza i Nyanza agumayo.

Mukamazimpaka avuga ko abaturanyi be bategereje ko abyuka baraheba, bajya gukomanga urugi basanga  zose zifunze.

Gitifu yongeyeho ko nyuma yuko abaturage babonye ko inzugi zifunze bazengurutse inzu  basanga idirishya ry’inzu rikinguye barungurutse barahamagara ntiyitaba basanga yashizemo umwuka.

Ati “Usibye kuba kuba nta mugore babanaga, Nyakwigendera nta mukozi wamufashaga akazi yari afite yabaga mu nzu wenyine.”

Gusa Mukamazimpaka avuga ko mu minsi ishize aribwo abuzukuru be baje kumusura, bahageze basanga ari kumwe n’undi mugore utari Nyirakuru bahita basubira iwabo.

Gitifu w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel atangaza ko bakimara kubwirwa iyo nkuru mbi y’urupfu rwa Ntaganda bihutiye kujyayo bari kumwe n’Inzego zitandukanye zirimo iz’Umutekano n’Ubugenzacyaha babanza guhumuriza abaturage cyane ko bakekaga ko yishwe n’abantu.

Ati “Ubu niho turi turimo kuganira n’abaturage tubahumuriza ikigaragara n’urupfu rusanzwe.”

- Advertisement -
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments