• Imikino / FOOTBALL

Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sports arakajwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi be,Ubuyobozi bwa ikipe ya Rayon Sports FC bwafashe umwanzuro wo kugarura no kongerera amasezerano yumwaka umwe ratahizamu Luvumbu ngo afashe mu busatirizi.

Ni ku nshuro ya gatatu, Heritier Luvumbu Nzinga aje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yafashije iyi kipe gutwara igikombe cy’Amahoro umwaka wa 2023.

Biteganyijwe ko Luvumbu agera i Kigali kuri uyu wa Kane, Saa kumi n’ebyiri n’indege ya Kenya Airways.

Mu bandi bakinnyi Rayon Sports irazana harimo Kalisa Rachid na Emmanuel Mvuyekure ndetse iri ku isoko ishaka rutahizamu mushya wo gukinana na Charles Bbaale.

Nta gihindutse, uyu mukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu AMAVUBI, Rachid KALISA wakiniraga AS Kigali, arasimyira Rayon Sports kuri uyu wa kane.

Kuwa 6 kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports irizihiza umunsi w’igikundiro ikina na Police FC Kenya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments