• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama 2023, Nibwo mu karere ka Muhanga, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yafunguye uruganda rw’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera Sima mu Rwanda aho rwitezweho kuzajya rushyira ku isoko toni miliyoni ya Sima izwi ku izina rya ‘Cheetah Cement’.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yari aherekejwe n’abayobozi b’uru ruganda, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn ndetse n’bandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabanje gutemberezwa muri uru ruganda, asobanurirwa ibice birugize birimo za laboratwari, ahazajya hatunganyirizwa Sima n’ibindi bikorwaremezo by’uru ruganda.



Inkuru irambuye!!!!!!!!!!

Amafoto: Igihe

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments