Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugabo ukurikiranyweho kwica undi amusanze mu muhanda mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza
Amakuru avuga ko, uyu nyakwigendera witwa Gatorano Innocent w’imyaka 39 y’amavuko yiciwe mu nzira n’undi witwa Ntaganda Jean Marie Vianney w’imyaka 43 y’amavuko.
Umwe mu baturage baganiriye na Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko Vianney yaje asanga Wimana mu muhanda nta byinshi bavuganye, ahita amukubita itafari mu mutwe yikubita hasi.
Ati “Vianney yaje asanga Wimana mu muhanda nta byinshi bavuganye, ahita amukubita itafari mu mutwe yikubita hasi, mubonye uko ameze wabonaga bitoroshye, gusa twahise dufata Vianney Polisi iraza iramujyana naho Wimana we ajyanwa kwa muganga none twumvise ko yapfuye.”
Abaturage baturiye ahabereye ubu bwicanyi bavuga ko batunguwe no kubona ibyabaye kuko nta gutongana cyangwa kubanza kurwana byabaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye bikekwa ko bombi bari basinze.
Yagize ati “Vianney yasanze mu nzira Wimana amukubita itafari mu mutwe ajya kwa muganga bucya yapfuye.”
Abahatuye bemeza ko Vianney usanzwe ukora akazi k’ubufundi iyo yanyoye inzoga agasinda yanduranya ku muhisi n’umugenzi.
Ubu uyu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho nyakwigendera umurambo uri mu bitaro by’akarere ka Nyanza.
Nyakwigendera akaba asize umugore n’abana bane.
Like This Post? Related Posts