• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 04 Kanama 2023, Nibwo hamenyekanye ko ku biro by’Akagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu hibwe Ibendera ry’Igihugu.

Umwe mu baturage baturiye ahubatswe ibi biro by’akagari, yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru avuga ko  iryo bendera babwiwe ko ryibwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ndetse ko abanyerondo bahise bafungwa gusa igiteye inkeke n’Imibereho yacu kuko Ubuyobozi buri kwirirwa butwicaje mu kibuga kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.

Ati“Ibendera batubwiye ko ryibwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro, Gusa igiteye inkeke n’Imibereho yacu kuko ubuyobozi buri kwirirwa butwicaje mu kibuga kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.”

Abaturage benshi bo muri uyu murenge wa Rubavu bavuga ko mbere y’uko iri Bendera ryibwa imodoka y’Umuyobozi w’umurenge yabanje guterwa amabuye ndetse ikamenwa ibirahure n’abantu batarabasha kumenyekana.

Byukusenge Peace, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gikombe yavuze ko nta makuru yatanga ku by’iri Bendera ryibwe ahubwo asaba iki kinyamakuru kuvugisha Umuyobozi w’Umurenge.

Nyuma yo kumenya aya makuru, BTN yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Rubavu, HARERIMANA Emmanuel Blaise ntibyayikundira kuko ubwo yageragegezaga kumuvugisha ku murongo wa telefoni, uyu gitifu asaba umunyamakuru gukoresha ubutumwa bugufi naho amwandikye amubaza ndetse amusobanurira iki kibazo aryumaho ntiyagira icyo atangaza kugera ubwo iyi nkuru irangijwe gutunganywa.

Hari nandi makuru avugwa ko hari kamwe mu mutugari tugize umurenge wa Gisenyi mu karereka Rubavu kadafite ibendera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ko; Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza Ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000Frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments