Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, Nibwo mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gicuba, muri Piscine hasanzwe umurambo w’umukobwa w’imyaka 24 ureremba hejuru y’amazi.
Uyu nyakwigendera witwa Manzi Constance Rida yakomokaga mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye,amakuru avuga urupfu rwe rushobora kuba rwatewe nuko atari asanzwe azi koga nubwo iperererza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba kibyihishe inyuma.
Ni mwene Musemakweli na Mutesi Rachel bo mu karere ka Muhanga, amakuru avuga ko we n’umuryango we bari basohekeye kuri Apartment iherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, AYABAGABO Faustin yabihamirije BTN mu kiganiro kigufi bagiranye ku murongo wa Telefoni.
Yagize ati: "Nibyo yapfuye, Ubwo bagenzi be bari imusozi baje kubona umuntu areremba mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka. Manzi Constance witabye Imana yari afite imyaka 24 yari yazanye numuryango we kuri apartment iri hafi yikiyaga cya Kivu”.
Akomeza ati " Twihanganishije umuryango we ninshuti ze, Tukaba dusaba abafite amapisine bose gutunga abakozi bashinzwe kuba hafi yaho ziri ndetse nibikoresho byabugenewe”.