• Imikino / FOOTBALL

Ishimwe Anicet warekuwe mu bakinnyi APR FC izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2023-24  ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tunisia aho ashobora gusinyira ikipe ya Club Africain imwifuza.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho yari agiye mu igeragezwa.

Amakuru avuga ko umutoza w’iyi kipe yashimye impano y’uyu mukinnyi w’imyaka 20 ni nyuma y’uko agezeyo agakina umukino wa gicuti iyi kipe yanganyijemo 0-0 na Club Athlétique Bizertin ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bivugwa ko nta gihindutse Ishimwe Anicet agomba gusinyira iyi kipe nyuma yo kumushima, igisigaye ni ikizami cy’ubuzima.

Agiye muri iyi kipe abifashijwemo n’umutoza w’umunya-Tunisia wahoze ari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Jamel Eddine.

aho yari yahisemo kumutiza muri Mukura VS. Yakuriye mu bato ba APR FC akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2019.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments